Health

Abatoza ba 'Amavubi' bikomeye abafana n'itangazamakuru

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Torsten Frank Spittler, yagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’itangazamakuru cyagarukaga ku mikorere n’imikoranire hagati y’itangazamakuru n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage, kuva yatangira gutoza ikipe y'igihugu Amavubi mu Ugushyingo 2023, ni ubwa mbere yaraganiriye n'itangazamakuru.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024,cyitabiriwe na bamwe mu banyamakuru ndetse n’umutoza wungirije wa Amavubi Jimmy Mulisa.

Iki kiganiro cyagarukaga ku buzima bw’ikipe y’Amavubi kuva ayigezemo ndetse nuko abanyamakuru bagiye bitwara.

Uyu mutoza yagarutse ku bafana ndetse n'itangazamakuru, byamugarutse cyane bavuga ko aturutse ahantu hatazwi ndetse nta n'amateka akomeye amuvugira mu mwuga wo gutoza.

Umutoza mukuru w'Amavubi Torsten Frank Spittler

Spittler kandi yagarutse ku mukinnyi Iradukunda Elie Tatou wamusuzuguye ubwo bari mu myiteguro yo gukina na Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo, mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2026.

Umutoza mukuru wa Amavubi yahishuye ko yasuzuguwe na Iradukunda Elie Tatou

Ati: “Tatou ni umukinnyi ukiri muto ukina umupira w’amaguru utangaje, azi umupira"

Icyabaye nuko namubwiraga icyo gukora ariko ntakurikize amabwiriza. Nahisemo kumurekura we na mugenzi we…

Mbere yo kumurekura, nagerageje kugirana ikiganiro na we ku bijyanye n’icyo yahindura nk’uko nabikoze kuri mugenzi we Mugunga, ariko sinamubona. Nohereje umuntu mubwira ko nashakaga kuvugana nawe ariko aranga, yari yagiye.

Iyo umuntu afite amakosa, ashobora gusaba imbabazi.Namubwiye ko ashobora kunsanga igihe cyose abishakiye agasaba imbabazi ariko ntabwo yigeze aza”.

Si umutoza mukuru wagize icyo avuga ku bafana n'itangazamakuru gusa, kuko na Jimmy Mulisa umutoza wungirije w'Amavubi yikomye abavuze ko yaba yarariye amafaranga ya Nshuti Innocent kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y'igihugu.

Jimmy Mulisa yikomye bikomeye abamushinja kurya amafaranga ya Nshuti Innocent

Ati "nakiriye ubutumwa bwinshi kuri twitter, numvise amaradiyo amwe n’amwe, ni byiza bigutera imbaraga kandi na none byose ni umupira ariko nk’uko umutoza yabivuze ni we mutoza mukuru, twe turi abajyanama, twe tumugira inama ibyaba byose ni umutoza mukuru, ibyo tumugiramo inama byose akuramo ibintu bike."

Nshuti Innocent niwe watsinze igitego cya mbere Amavubi muri bibiri batsinze Afurika y'Epfo

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu yemeje ko hari abakinnyi barenga 45 bakina hanze y’ u Rwanda bari gukurikiranwa kugira ngo bazafashe Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.