Health

Khire yatuye imvune z'abahanzi n'ibyivuzo bagira muri muzika

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Mike Kirenga ukoresha izina rya Khire muri muzika, n'umuhanzi ukizamuka ukunzwe mu ndirimbo nka 'Dembele', na 'Banana', uyu muhanzi kandi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'A.I.M( Art in me) agaruka ku mvune z’abahanzi ndetse n'ibyivuzo afite.

Khire avuga ko iyi ndirimbo yayikoze ahumuriza abahanzi ndetse n'abantu bakizamuka mu ruganda rw’imyidagaduro ariko bakagongwa n'ubushobozi budahagije.

Uyu musore yashyize hanze Piano Version y'indirimbo A.I.M (art in me) yayisobanuye ati “Iyi ndirimbo irasobanura kandi ikagaruka ku mpano cyangwa ubugeni bundirimo”.

Impano idasanzwe iri muri uyu musore avuga ko ari vuba abantu bakayibona byuzuye

Uyu muhanzi ukomoka mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, amaze kugira indirimbo eshatu ziri hanze ku mbuga ze zicuruza umuziki,izo ni iyitwa Dembele, Banana, ndetse na AIM, zose ziri hanze.

Khire impano ye ishimwa na benshi barimo n'umuhanzikazi Libianca wanyuzwe nuko uyu musore yasubiyemo indirimbo 'People'

Khire mu ndirimbo ye nshya agaruka kuri byinshi biba imbogamizi ku bahanzi n'abandi bantu, binjira mu ruganda rw'imyidagaduro nkaho mu ndirimbo ye AIM avuga ati "Izi nzozi abazirukaho mu miryango n'ibivumwe most they don't understand ukuntu talent yakwinjiza vuba"