D_Famous wababajwe n'urukundo byamuhaye inganzo imwinjiza muri muzika
Umwanditsi: Anselme Tuyizere
TURAMYE Doue ukoresha amazina ya D_Famous muri muzika, n'umuhanzi ukizamuka ukunzwe mu ndirimbo nka 'Blow me' iri muzo aheruka gushyira hanze.
Uyu musore w'imyaka 19 y'amavuko amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, 'Better man' yashyize hanze mu mwaka wa 2023, ndetse na ' Blow me' amaze iminsi mike ashyize hanze.
Uyu muhanzi mu magambo yagize ati "Inkuru yange y'urukundo mu bwana ubwo narafite imyaka 11, naje kwangirwa urukundo n'umukobwa twiganaga, niho haje kuva intandaro y'inganzo yange mperako nandika indirimbo yange ya mbere nise 'Better man' nza kushyira hanze mu bihumbi 2023.
D_ Famous yakomoye inganzo ku rukundo yasabye umukobwa akaza kurumwima
Mu kiganiro D_Famous yagiranye na ISIBO, yatangaje ko, inkomoko y'izina rye ry'ubuhanzi rituruka ku izina rye bwite rya kabiri ' Doue' yahuje n'inzozi ze yarafite zo kuzaba icyamamare, ku kiguzi icyo ari cyose byamusaba hanyuma ahitamo guhuza D itangira izina rye na Famous y'ubwamamare, bikora izina D_Famous.
Indirimbo Blow me n'indirimbo y'urukundo, igaruka ku buryo abasore bamwe bakoresha mu kureshya abakobwa bakundana, iyi kandi yakozwe mu buryo bwa majwi na Producer 'Muriro' uri mu bagezweho mu ruganda rwa muzika.
D_ Famous n'umuhanzi ukora muzika ku giti na bamufasha( Management) afite
Iyi ndirimbo ushobora kuyumva ukanayireba unyuze kuri YouTube ugashakisha 'Blow me by D_Famous'.