Health

Afro Nation 2024 yiganjemo abaririmba 'Amapiano' yatumiwemo Nick Minaj

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Nick Minaj umuraperikazi ufatwa nkuwa mbere ku isi agaragara mu bahanzi bazaririmbira mu iserukiramuco rya ‘Afro Nation’ rizabera muri Portugal kuva ku wa 26-28 Kamena 2024, akazahurira ku rubyiniro n'abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Afro Nation n'iserukiramico rimaze kuba ikimenyabose mu bice bitandukanye by'isi, rikaba rigamije kumenyekanisha umuziki wa Afurika.

Iri serukiramuco uyu mwaka rigiye kubera muri Portugal rizitabirwa n’abahanzi barangajwe imbere na Nick Minaj, Rema, Asake, Dadju na TayC, Omah Lay, Tyla, Musa Keys, Diamond Platnumz n’abandi batandukanye.

Injyana igezwe ikomoka muri Afurika y'Epfo 'Amapiano', yahawe umwanya wihariye muri iri serukiramuco kubera ko mu bahanzi bazaritaramiramo higanjemo abakora iyi njyana.

Urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri 'Afro Nation' rwiganjeho abaririmba Amapiano

Ku nshuro ya Kane iri serukiramuco rigiye kubera muri Portugal, bigaragara ko ryitabirwa na batari bake igiye ryabere muri Portugal, nko mu 2019 ubwo ryahaberaga bwa mbere ryatumiwemo abarimo Burna Boy, Davido, Wizkid, Tiwa Savage n’abandi buri munsi habaga hakoraniye abarenga ibihumbi 20.

Nick Minaj umuraperikazi ukomeye ku isi n'umwe mu bazataramira muri iri serukiramuco

Mu 2022 ubwo iri serukiramuco ryongeraga kuhabera ryatumiwemo abarimo Chris Brown, Wizkid, Davido, Burna boy, Megan Thee Stallion na P Square, aha nibura buri munsi hitabiraga abagera ku bihumbi 35.

Mu mwaka wa 2023 ryitabiriwe n’abahanzi barimo 50Cent, Davido, Wizkid, na Burna boy. uyu mwaka twasoje ryitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi 40 buri munsi.