Health

Amerika umusikare ufite ipeti rya Sous Lieutenant yabaye Miss w'iki gihugu

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Madison Isabella Marsh uri mu basirikare barwanira mu kirere mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika, ‘Sous Lieutenant Madison Isabella Marsh' ni we wegukanye ikamba rya Miss America mu 2024 ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024.

Uyu mukobwa ubarirwa hagati y'imyaka 22 na 23, yise mu mashuri United States Air Force, na Harvard Kennedy school.

Marsh wegukanye iri kamba, yari asanganywe irya Miss Colorado yatsindiye muri Gicurasi 2023 nyuma yo kwegukana irya Miss Academy ryamuhesheje itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Colorado.

Sous Lieutenant Madison Isabella Marsh yabanje kuba Miss Colorado

Isabella Marsh yabaye umukobwa wa kane uturutse muri Leta ya Colorado ubajishe kwegukana ikamba rya Miss America, aba uwa mbere w’umusirikare mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukiri mu nshingano ukoze ibi.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss America, uretse kuba yabonye itike imwemerera guhagararira iki gihugu mu marushanwa atandukanye ku Isi, yahise ahabwa ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50 Frw) ndetse anishyurirwa amasomo yose ashaka kwiga.

Marsh asanzwe abarizwa mu ngabo zirwanira mu kirere ' United States Air Force'

Iri kamba uyu mukobwa yegukanye arisimbuyeho Grace Marie Stanke wari wararitsindiye ku wa 15 Ukuboza 2022.

Marsh yambitswe ikamba na Grace Marie Stanke yari asimbuye

Sous Lieutenant Madison Isabella Marsh niwe Miss America 2024