Health

APR FC hatashye bibiri mu bihembo bya RPL Awards bitangwa na Gorilla Games

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Rutahizamu wa APR FC FC Victor Mbaoma yahigitse abarimo Luvumbu wa Rayon Sports yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w'ukwezi k'Ukuboza 2023.

Mu bihembo bitegurwa na Rwanda Premier League, bigaterwa inkunga na Gorilla Games ari nayo ibitanga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 nibwo hahebwaga abakinnyi n'abatoza bitwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byatambukaga imbona nkubone kuri ISIBO TV, ndetse n'imbuga nkoranyambaga za Gorilla Games Rwanda.

Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyari gihanganiwe na Victor Mbaoma wa APR FC, Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Bigirimana Abedi wa Police FC.

Iki gihembo cyaje kwegukanwa na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama akaba yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Victor Mbaoma niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi

Hahembwe kandi igitego cy’ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye.

Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu wamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1.

Kategeya Elie ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

Kategeya Elie wa APR FC niwe wegukanye igihembo cy'igitego cyiza mu kwezi ku kuboza 2023

Save y’ukwezi, iki gihembo cyari gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali.

Nzeyurwanda Djihad ni we waje kwegukana iki gihembo.

Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports niwe wegukanye igihembo cya save nziza y'ukwezi

Abatoza b'ukwezi ku kuboza 2023 hari hahatanye Thierry Froger Christian wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS, Habimana Sosthene wa Musanze FC, ndetse na Mashimi Vincent wa Police FC.

Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba cyegukanywe na Mashami Vincent wa Police FC.

Mashami Vincent umutoza wa Police FC niwe wegukanye igihembo cy'umutoza w'ukwezi

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Hadji Yussuf arikumwe n'abegukanye ibihembo

Kabanda Jado umuyobozi mukuru wa ISIBO TV n'umwe mu batanze ibihembo

Umuhanzi Juno Kizigenza usanzwe ari Brand Ambassador wa Gorilla Games niwe watanze igihembo kuri save y'ukwezi