Health

Bwiza yinjiye ku isoko rimwe n'abarimo Asake, Kizz Daniel na Fireboy dml

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Bwiza ari mu bahanzikazi basoje umwaka wa 2023 bahagaze neza mu Rwanda, nyuma yo gukora Album ye ya mbere yise 'My Dream', ndetse akegukana n'ibihembo bitandukanye birimo Isango na Muzika Awards na Kalisimbi Awards nk'umuhanzikazi w'umwaka.

Uyu muhanzikazi yatangiye umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'To you', yakozwe mu buryo bwa majwi na Loader ndetse na John Elarts mu buryo bwa mashusho akaba umwe mu bagezweho mu Rwanda no mu Burundi.

Iyi ndirimbo kandi igaragaraho ubufatanye bwa sosiyete ya KIKAC Music Bwiza asanzwe akorana nayo, ndetse na Empire Record Label imenyekanisha ikanacuruaza ibihangano bya bahanzi batandukanye, barimo Olamide, Asake, Kizz Daniel, na Rotimi.

Iyi Sosiyete kandi yigeze gukorana igihe kitari gito n'umuraperi ukomeye Kendrick Lamar, unaheruka mu Rwanda mu kuboza 2023, 50 Cent, Snoop Dog ndetse na bandi bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuwa 06 Ukuboza 2023 nibwo KIKAC Music isanzwe ifasha Bwiza mu bya muzika yasinyanye amazeserano niyi sosiyete ya Banyamerika, ya Empire Record Label mu buryo bwo kuzajya icuruza ikanamenyekanisha ibihangano by'uyu muhanzikazi.

Bwiza ubwo yarari kumwe n' abahagarariye Empire Record Label yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umwaka wa 2023 wasize Bwiza ku gasongero muri muzika nyarwanda. Uyu muhanzikazi nibwo yakozemo Album ye ya mbere yise 'My Dream', yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo Trace Awards & Festival yahuriyemo ku rubyiniro na barimo Davido, Diamond platnumz, Zuchu na bandi.

Umwaka wa 2023 wasize Bwiza ageze ku nzozi ze yahoraga arota zo guhura na Perezida Paul Kagame

Bwiza kandi yitabiriye ibitaramo bya Iwacu na Muzika biseguruka igihugu.