Health

Ibya Rayon Sports na Rwatubyaye Abdul byashyizweho akadomo

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Rayon Sports yahaye rugari Rwatubyaye Abdul wari Kapiteni wayo, asubira muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia, aho yaguzwe agera ku bihumbi 30 bya ama_Euro asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye yerekeje muri Turikiya aho iyi kipe iri gukorera umwiherero yitegura umwaka mushya w’imikino.

Icyo gihe Rayon Sports yavugaga ko akiri umukinnyi wayo ahubwo ifata nk’uwataye akazi.

Mu gihe Rwatubyaye yamaze muri Gikundiro yayifashije byinshi

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Gikundiro yaje kwemera kurekura uyu myugariro wari uyimazemo umwaka kuva ayisubiyemo mu 2022.

Rwatubyaye Abdul yamaze kuba umukinnyi wa FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul iyi ibaye inshuro ya kabiri asubiye muri FC Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia, yari yaragezemo mu 2021 ariko akaza gutandukana nayo mu 2022 kubera ikibazo cy’imvune.