Health

Juno kizigenza na Country Records bafatanyirije hamwe kumvikanisha injyana nshya y'umuziki nyarwanda

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Inzu isanzwe ikora ibyo gutunganya umuziki mu Rwanda, ‘Country Records’ yahanze injyana nshya bise ‘Afro Gako’, ku ikubitiro yumvikanye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza.

Ni injyana yakozwe hifashishijwe Afrobeats na Gakondo nyarwanda iza kwitwa ‘Afro Gako’, indirimbo yayo ya mbere yagiye hanze ikaba ari ‘Abahungu’ ya Juno Kizigenza afatanyije na 6ixththre3Uyu.

Uyu mishanga w'iyi njyana kandi wigezwe kugwarukwaho, na Producer Element ubwo yarakibarizwa muri iyi nzu y'umuziki ya Country Records, avuga ko agiye kuwutangira gusa akiva muri iyi nzu akerekeza muri 1:55am Entertainment, byahereye iyo niyongera kuwugarukaho.

Noopja usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Country Records yavuze ko iki gitekerezo bakigize kuko bifuzaga guha umuziki w’u Rwanda ikirango.

Ati “Turifuza y’uko umuntu yajya yumva indirimbo akamenya aho ikomoka, turifuza ko mu minsi iri imbere bazajya bacuranga umuziki w’Abanyarwanda ukiwumva ukumva ko hari aho uzi iyo njyana.”

Noopja umuyobozi mukuru wa Country Records amenyerewe kuzana ibishya kandi byiza muri muzika nyarwanda

Akomeza uvuga ko kandi batahagaritse gukora izindi njyana, ariko bagiye kwibanda kuri 'Afro Gako', agaruka ku mpamvu yatumye batangira na Juno Kizigenza yabivuze muri aya magambo.

Juno kizigenza yabimburiye abandi bahanzi ku kumva iyi njyana

Ati “impamvu twabanje gukorana na Juno Kizigenza ni uko ari we wumvise igitekerezo cyacu akagikunda, icyakora turifuza gukorana na bandi benshi. Afro Gako yiyongereye mu njyana tuzajya twumvisha abatugana bayishima tugakorana.”

Producer Pakkage wakoze indirimbo Abahungu yumvikano iyi njyana nshya

Indirimbo 'Abahungu' yakozwe na Producer Pakkage usanzwe ari Producer muri Country Records amajwi yayo anononsorwa na Bob Pro.