Health

Meddy wiyeguriye agakiza yongeye 'Niyo ndirimbo' kuri 'Grateful' mu ziramya Imana

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Ngabo Jobert Medal wamenyekanye cyane nka “Meddy” yashyize hanze indirimbo ifite n’amashusho, “Niyo ndirimbo” yahuriyemo n’umuhanzi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana 'Adrien Misigaro'

Meddy umaze igihe kitari gito atangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, yaramaze umwaka urenga adashyira hanze igihangano gishya kuko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Grateful' yujuje umwaka urenga ku muyobora wa YouTube.

Indirimbo 'Niyo ndirimbo' Meddy yayikoranye na Adrien Misigaro usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse aba bombi si indirimbo ya mbere bahuriyemo kuko bigeze gukorana 'Ntacyo nzaba' nayo yakunzwe cyane.

Uyu muhanzi ubwo yatangazaga ko agiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa mu gihe yaramenyerewe mu ndirimbo twakita iz’isi, abakunzi n’abafana be, bakomeje kumusaba ko yakomeza gukora izi ndirimbo ariko avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo ahindure umurongo w’ubuzima bwe, kuko iki gitekerezo yakigize kera ahubwo yarategereje igihe cya nyacyo.

Meddy na Adrien Misigaro bombi bakunze guhurira mu murimo wo kuramya Imana

Meddy n’umugabo wubatse muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yimukiye mu mwaka w’i 2011, akaba afite umugore umwe n’umwana umwe