Health

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.

Ezra Mpyisi mu mumpera z'umwaka wa 2023, humvikanye inkuru zivuga ko uyu mukambwe yitabye Imana gusa biza kunyomozwa nabo mu muryango we.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 kuko yavutse mu 1922

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, aza kugaruka mu gihugu mu 1997 kimaze imyaka itatu kubohowe.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.