Health

Perezida Kagame yagarutse ku cyatumye atakijya kureba umupira wa maguru

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Perezida Paul Kagame, yavuze ko kuba atakitabira imikino y’umupira w’amaguru kubera ko ugaragaramo ruswa n’amarozi, ibi kandi ahamya ko atakwifatanya na babikora.

Ibi yibigarutse ku munsi wa kabiri ukaba nuwa nyuma w’inama y'igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Centre.

Yasubizaga Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y'igihugu ‘Amavubi’ akaba ari n'umutoza wayo wungirije kuri ubu, wari umusabye ko yakongera akajya aza kuri stade.

Jimmy Mulisa yagize ati “Ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana. Ngira ngo muheruka kumva Amavubi ejo bundi dutsinda Afurika y’Epfo, tugiye no kujya muri stade nziza, turagusaba ko wakongera ukagaruka.”

Jimmy Mulisa yasabye Perezida Kagame kugaruka ku kibuga nkuko yahoze abikora

Perezida Kagame yamusubije ko impamvu atakigaragara muri ruhago byatewe n’abayibamo.

Ati “Ndabyumva hari ibyo bansaba ariko nanjye hari ibyo mbasaba. Icyatumye ngabanya kujyayo nibo byaturutseho kuko hari ibyo wabonaga badahindura imico.Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye ntabwo nabijyamo.”

Yakomeje avuga ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Ati “Nabwiye Minisitiri wa Siporo ko ibyo bintu bidakwiye kwihanganirwa kuko uko ibintu bikorwa birazwi. Aho ibintu bigenda neza, gufasha hari uburyo bwa leta bubijyamo. Kuko njye nkunda siporo nicyo cyatumaga njyayo ariko ntabwo nakwishimira ibintu nk’ibyo bidashira.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’igihe yasuraga Ikipe y’Igihugu yiteguraga kwitabira amarushanwa, umutoza akamusezera amubwira ko abagize ikipe bose babaye abatoza.

Ati “Mbahe urugero rumwe, kera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe Bihozagara ni we wari Minisitiri wa Siporo… icyo gihe hari umutoza wavaga mu Burasirazuba bw’u Burayi, nigeze no kumubona yigisha ikipe ya Ghana.Icyo gihe ni we wari hano.”

“Njya kubareba, mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma ageze aho mu ijambo rye, aravuga ati mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira, ati ikibazo kiri hano, njye mwantumiye gutoza iyi kipe, murampemba ariko ntabwo nshaka kujya ntwara amafaranga y’ubusa kuko nta kazi mfite.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uyu mutoza yashimangiye ko

“Icyo mvuga ni uko hano utureba iyi kipe, nanjye umutoza, uko utureba, twese turi abatoza. Icyo yashakaga kuvuga ko, buri mukinnyi wese afite ibyo avuga ashaka ko bikurikizwa mu mikino no mu marushanwa kuri iyo kipe y’igihugu cy’u Rwanda.Ati rero njye mwampemberaga kuba umutoza, ati ariko n’aba bakinnyi buri umwe ni umutoza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko niba ibyo bikiriho, byaba ari ikibazo aho umukinnyi wese ahinduka umutoza kandi ko aricyo cyatumye uwo mutoza asezera.

Ati “Nanjye ni yo mpamvu nasezeye”.

Perezida Kagame yafuze ko impamvu atakireba imikino y'umupira wa maguru biterwa nabimitse ruswa n'amarosi muri wo

Perezida Kagame yasoje asaba Minisiteri ya Siporo gushyira imikino ku murongo, bityo ko ni bigenda neza azasubira ku kibuga.

Ati “Umunsi byahindutse wenda nzajyayo ariko ndabifuriza neza kandi ndibwira ko Minisiteri ibishinzwe ikwiye kuba ibikurikirana, umupira w’amaguru ugatera imbere kandi tuzamushyigikira.”

Perezida Kagame aheruka kureba umukino w’Ikipe y’Igihugu kuri stade mu 2016 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) yabereye mu Rwanda.