Health

The Ben agiye gutanga Saint Valantine muri Uganda

Umwandits: Anselme Tuyizere

The Ben ukubutse i Mombasa muri Kenya aho yarari mu biruko by'ukwezi kwa buki yatumiwe mu gitaramo i Kampala, byitezwe ko kizabera ku wa 14 Gashyantare 2024, ku munsi wa Saint Valantine.

Iki gitaramo The Ben igiye gukorera i Kampala cyateguwe na Alex Muhangi, Umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Uganda akaba ari nawe watumiye The Ben muri iki gitaramo.

Umunyarwanye Alex Muhangi niwe watumiye The Ben muri Uganda

The Ben wari uvuye mu biruhuko b'ukwezi kwa n'umugore we Uwicyeza Pamela yemeje iki gitaramo, mu gihe biteganyijwe ko azanataramira abazitabira Rwanda Day izabera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 02 na 03 Gashyantare 2024.

The Ben azataramira abagande ku munsi w'abakundana

The Ben byitezwe ko azava muri Amerika agahita agaruka muri Afurika, aho azakomereza imyiteguro y’iki gitaramo cye i Kampala.

Mu gihugu cya Uganda ni hamwe muho The Ben afite abakunzi benshi, binagaragarira mu bitaramo byinshi amaze gukorerayo ndetse n'imibare ybitabira.