Health

Umuntu utaramenyekana akomeje kwiyitirira Makonikoshwa agatera ibyamamare guhangayika

Umwanditsi: Anselme Tuyizere

Umuntu utazwi akomeje kwiyitirira umuhanzi Makonikoshwa uri mu banyabigwi b'ibihe birebire mu muziki w'u Rwanda, ahamagara abiganjemo ibyamamare akababwira ko arembye nk’inzira yo kubakuramo amafaranga.

Uyu mutekamutwe ahamagara aba bantu akoresheje nimero ibaruye ku muntu witwa Mutesi Zainabu.

Makonikoshwa ahagayikishijwe nuyu mutekamutwe umwiyitirira avuga ko arembye

Makonikoshwa akaba ntabyo yari azi, ariko avuga ko yaje kubimenye ubwo umuhanzi Uncle Austin ndetse na Producer Bob Pro bamuhamagaraga bamubaza amakuru ye niba yaba yongeye kurwara.

Uyu muhanzi mu myaka yashize wigeze kurwara indwara y'igituntu, kuba hari umuntu umwiyitirira avuga ko arwaye ngo biri mu bimubabaze.

Makonikoshwa wamenyekanye cyane kuva mu kinyacumi gishize nko mu ndirimbo ’Agaseko’, 'Bonane', ni zindi ari mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu ye ndetse arateganya no gukora igitaramo ku munsi w'abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2024.